Jadofils JPK Ce 12/01/2013
===================
Abiga muri kaminuza n'amashuri makuru bagomba kwiga bafite intego yo kwihangira imirimo kugira ngo bateze imbere igihugu ku buryo bwihuse. Ubu ni ubutumwa bwatangiwe mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri n'umuyobozi mukuru muri minisiteri y'umurimo madame Mugabo Anna. Hari mu birori byo kuzirikana ku munsi w'umwuga n'umurimo "CAREE DAY" wateguwe na INES Ruhengeri mu rwego rwo kumurika ibikorwa by'ubushakashatsi bwakozwe n'abarangije muri iryo shuri rikuru. Uwo muhango wanahuriranye no gufungura ikigo kigamije iterambere ry'akarere(Interdisciplinary competence center for regional development/ICCRD) no kurahira kw'abatorewe kuyobora ihuriro ry'abanyeshuri biga muri INES.
Inkuru irambuye yateguwe na TUYISHIME Jadofils
Uyu munsi w'umwuga no kunoza umurimo"CAREER DAY" waranzwe no kumurika ubushakashatsi bwakozwe n'abanyeshuri biga cyangwa barangije mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri; no kugaragaza ubumenyi buhatangirwa mu mashami anyurane.
Ikibanzweho ni ubumenyi ngiro bwari bugamije kugaragaza intambwe yatewe mu myigishirize mu gihe gito iri shuri rimaze rivutse. Harimo imiti ya Kinyarwanda, ibyo kunywa biva mu biribwa, ibihingwa byatunganyijwe ku buryo bibikwa igihe kirekire, uburyo bushya bw'ikusanyamakuru n'ibarurirshamibare ndetse no gupima ubutaka n'imihanda. Abamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bwabo bari bagamije kureshya inzego zinyuranye zatumiwe no kurushaho kwiyegereza abakeneye abakozi bize ibyigishwa muri INES.
Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo Padiri Dr Fabien Hagenimana ngo munsi w'umwuga no kunoza umurimo "CAREE DAY" bawuteguye bagamije guhuza inzego zinyuranye zikeneye abakozi n'abarangije muri INES Ruhengeri kugira ngo babagaragarize ko abize ubumenyi n'ubumenyingiro muri iri shuri baba bashoboye.
Abafashe amagambo bagiye bagaruka ku mbuto zeze ku bumenyi butangirwa muri INES Ruhengeri nk'ishuri rikorera mu cyaro kandi ryihutisha impinduka. Umuyobozi waryo padiri Dr NIYIBIZI Deogratias yavuze ko iri shuri rifite intumbero yo kwagura imiryango no kugaba amashami ku buryo rizakomeza kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry'icyaro.
Umushumba wa Diocese gatolika ya Ruhengeri Mgr Harorimana Vincent ahereye ku byamuritswe bivuye ku bumenyingiro bwigirwa muri iri shuri rikuru yavuze ko INES ari ishema ry'igihugu kandi biteguye gukomeza guharanira ko yarushaho kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu n'abagituye.
Umuyobozi mukuru muri minisiteri y'umurimo, ushinzwe imitangirwe y'akazi Mme Anna Mugabo yavuze ko kumurika ibyagezweho no kugaragaza ibikorwa bifitite umuryango nyarwanda akamaro bikenewe mu nzego zose. Yashimiye INES Ruhengeri umusanzu wayo mu kwihutisha iterambere n'uburyo ubumenyi buhatangirwa bugaragaza ireme rifatika. Yasabye n'abandi abiga muri za kaminuza n'amashuri makuru kwiga bafite intego yo kwihangira imirimo kugira ngo bateze imbere igihugu ku buryo bwihuse.
Uyu munsi wabaye uw'ibirori by'impurirane kuko wanaranzwe no no gufungura ikigo kigamije iterambere ry'akarere(Interdisciplinary competence center for regional development/ICCRD) kizajya gikorana n'inzego zinyuranye muri gahunda z'iterambere cyatangijwe ku bufatanye na Lucerne University of applied sciences yo mu Busuwisi. Uyu munsi kandi ubuyobozi bwa INES bwasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ikigo gishinzwe amahugurwa n'imiyoborere RIAM ku ruhande rwacyo hakaba hari Senateur Gasamagera Wellars. Komite nshya y'umuryango mugari w'abanyeshuri ba INES(INES/SU) ikuriwe na Nteziryayo Richard nayo yarahiriye mandat yo guhagarararira abandi mu gihe cy'umwaka isimbura iyicyuye igihe yari iyobowe na Nshuti Maniriho J. d'Amour. Iyi komite nshya yahise inshingano zikomeye zo gukomeza kuba umuhuza mwiza w'abanyeshuri n'ubuyobozi bwa INES.
Негізгі бет RTV INES RUHENGERI HIZIHIJWE CAREER DAY ABIGA KAMINUZA BASABWE KWIGANA INTEGO
No video
Пікірлер: 1