Poem Title: Inkubiri
Artist: Sylvestre NSENGIMANA
Music Composition: Jean Damascene SIMUBARA
Audio: De Lou
D.O.P: Emmy K
Director: Sylvestre NSENGIMANA
________________________________________________________________________
INKUBIRI
Sinzi niba ndota cyangwa ndeba,
Sinzi niba amaso yanjye atatokowe, reba.
Ndareba u Rwanda rutandukanye n’urwo nsanzwe ngenda,
Ndabona isi itandukanye n’iyo ntuye,
Mbese ibyo mbona birandenze!
Ndabona isha itamba
Ndabona isi isamba
Ndabona bagenda
Ndabona bigenda
Ndabona bivanze
Ruremabintu sobanura byamvanze
Iyi nkubiri ya viziyo yihoshe,
Ihonge ihombane irekure abawe nyagasani.
Watsapu, fesibuku, twita n’ibindi byinshi byaraje,
Ni iterambere ryiza rwose ndashimye simbijoye!
Ese positi na cati,
Sitati na twiti,
Vidiyo koru na foni koru bizakubwira ko natewe?
Bikubwire ko ngushaka,
Bingenderere ndwaye,
Ese nzabihobera umunsi nzaba mfite agahinda?
Mbwira nawe ntumbeshye ibyiza turabirata.
Murandasi n’ibyubu si bibi cyane simbirwanya,
Ikibi ni uko byaduhugije bitwaye benshi,
Bisoje rwa rukundo rwa Gihanga twahawe!
Bizonze benshi birenze bwacyi n’ibiza,
Iyi nkubiri yateye iteye ishozi nirorere,
Niturebe ibyiza byayo maze ibibi tubyange rwose.
Inama ntituzumva ngo ni ukwiyumvira music ziri hit,
Ibiti twabivuniye mu matwi ntidushaka kumva ibitureba,
Amaso yacu ahugiye kuri sitati na cati,
Ku ma serifi menshi ngo mi ati de mitingi;
Mbese turaganahe niba twese tubirenza ingohe?
Byabaye ibisanzwe nta mubyeyi ukirera umwana,
Bari bizi cyane ngo abakozi nibyo bashinzwe
Homuwake disipurini na revijoni,
Ibyo ni ibya tica wa kuru di swari,
Uburere buruta ubuvuke ibyo byababye amateka,
Mbese turaganahe niba twese tubirenza ingohe!?
Tugane iyo mu mashuli iwabo w’abahanga,
Tuganire ibi bya gipfura tudapfundana uduhanga,
Singutanisha cyane hato utaza kumena ibanga,
Ndakubwira ibyo urora nawe,
Maze utohoze neza,
Unzanire umuti wa rya reme ry’uburezi duhora dushonje!
Ngaho nyumvira nawe;
Ngo mu bizamini nta kwigora ni uku guguringa,
Tukadawunilodinga,
Iby’ubu byarivanze ni ukubaho nta makenga,
Rutwarateka aratangatanga hose atitaye ku ntobo zisaze mu mirambi.
Reba inshuti yawe ni iguze akantu
Ngo nta butunzi nta rukundo
Ihereho wibireba ahandi
Simvugisha abandi ndabwira wowe mugenzi.
Ngo byaroroshye inshuti wazidawunilodinga,
Abo ku ivuko ni amateka wabaye umunyamahanga,
Ese wumva bikwiye?
Urifuza umukunzi wa munywanyi wawe
Muri gurupu watsapu warabiciye ngo urashaka passe
Nako ngo nta birenze gapapu ni ibisanzwe.
Iwawe habaye nko muri zonda,
Ngo umukunzi wawe ni uwo ureba ukandakanda,
Ukabasimburanya nk’imyenda?
Ntiwitaye ku cyago cya virusi, hmm…
Nako ngo sida ni indwara nk’izindi! Ahaaa
Abari b’ubu bo ngo icyo batinya ni inda shenge,
Barishakira gusileyinga,
Gusa si bose sinumvwe nabi ni impanuro.
Fungura amaso mugenzi wanjye
Reba neza wisamara
Ni vijoni ndabyumva rwose
Ni ugushakisha amaronko nibyo cyane
Gusa tekereza neza ku bawe wima umwanya bakwiye!
Tekereza neza ku mwanya wawe rwose,
Uwo utagaguza mu nshuti wita zawe
Kandi nta mumaro wazo,
Umwanya wawe utwarwa na za mbuga zizonze benshi,
Dore umuryango wawe ni wowe ureba,
Dore umuryango wawe ukwitezeho byinshi cyane.
Sobanukirwa isano yawe n’isi
Usesengure neza isura yawe muri rubanda
Usigeho usubire ku isooko
Inzozi zawe ni nziza wizihunga
Ibyo bigare bihunge nta hazaza habyo.
Umusizi usiize amasoso yombi
Uwo Rugira yasobetse inganzo itari imigenzo.
NSENGIMANA Sylvestre.
_______________________________________________________________
Connect with Sylvestre NSENGIMANA:
- FACEBOOK:
/ nsengimana.s. .
- INSTAGRAM:
/ silvarwanda
- TWITTER:
/ silvarwanda
© Sylvestre NSENGIMANA 2022
Негізгі бет Sylvestre NSENGIMANA - Inkubiri ( Official Video 2022)
Пікірлер: 46